in

Bigoranye Rayon Sport yagiye ku mwanya wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports FC yagiye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya Sunrise FC.

Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki 4 Ugushyingo 2022, ubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ntabwo byoroheye iyi kipe dore ko igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, maze mu gice cya kabiri ku munota wa 64 Ndekwe Felix aza gutsinda igitego, ari nacyo gitego rukunbi cyabonetse muri uyu mukino.

Amanota 3 yabonetse kuri uyu mukino yatumye Rayon Sports ifata umwanya wa mbere n’amanota 18, ihigitse Kiyovu Spors ubu ifite 17.

Twabibutsa ko mu mukino ukurikira, Rayon Sports izahura na Kiyovu Sports zikurikirana, ni umukino uzaba kuwa 11 Ugushyingo 2022.

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ariel Wayz yahawe umwambaro w’ikipe yihebeye kubera ubwitange yagaragaje ari gufana kuri Stade(videwo)

Ish Kevin yatangaje amakuru meza ku bakunzi be