in

Bigeze ahakomeye:Prince Kid bwa mbere agiye kuburana ari hamwe n’abatangabuhamya bahamagawe n’urukiko uko ari 3.

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ni ku nshuro ya mbere agiye guhurira mu rubanza n’abamushinja imbonankubone, bose uko ari 3.

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 nibwo byitezwe ko Prince Kid yongera kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahategerejwe kumvwa abatangabuhamya batatu basabwe n’Urukiko.

Mu gutumaho aba batangabuhamya, Umucamanza yavuze ko ari abumvishwe mu zindi nzego z’ubutabera, ariko mbere yo gufata icyemezo agasanga akeneye kubanza kubiyumvira.

Prince Kid agiye gusubira imbere y’Urukiko nyuma y’aho rufashe icyemezo cyo gusubika isomwa ry’urubanza rwe, kuko rwasanze hari abatangabuhamya batatu rukeneye kubanza kwiyumvira ndetse nawe akisobanura ku byo bamushinja.

Icyemezo cyo guhamagaza abatangabuhamya batatu bahawe ‘codes’ n’urukiko mu rwego rwo kubarindira umutekano cyafashwe ku wa 28 Ukwakira 2022.

Byitezwe ko nyuma yo kumva aba batangabuhamya Prince Kid akabavugaho, aribwo Urukiko rutanga itariki nshya izasomerwaho urubanza rw’uyu mugabo.

Prince Kid yatawe muri yombi ku wa tariki 8 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngororero: Abagore bafata ifu ya Shisha Kibondo basigaye bayihera abagabo babo, basigaye bayita Shisha Bwana

The Ben wa Pamela yongeye guhuza na Otile Brown nyuma yo gukorana indirimbo Can’t get Enough