in

Bidasubirwaho ikipe yo mu Rwanda yakoze amateka yo gusinyisha rutahizamu wakiniye Hull City yo mu Bwongereza

Ikipe ya AS Muhanga ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda yamaze gusinyisha rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi witwa Ngama Emmanuel.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, nibwo AS Muhanga yasinyishije Ngama Emmanuel amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu rutahizamu aje gufasha iyi kipe itozwa na Mbarushimana Abdou kuzamuka iva mu Cyiciro cya Kabiri igana mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Ngama Emmanuel w’imyaka 34 y’amavuko yakiniye amakipe AO Bujumbura, AFC Leopards, Mukura Victory Sports, Tusker FC, OC Bukavu Dawa na Gwambina FC yo muri Zambia, yigeze no kunyura muri Hull City yo mu Bwongereza ayikinira amezi abiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
1 year ago

Ibyo ni ukubeshya, mwamwitiranyije nuwitwa Joshua Emmanuel ukinira Hull city

inbound6215563050719210955.png

The Trainer nyuma yo guterwa uwinyuma na Keza yongeye kujyanwa mu rukundo n’inkumi y’ikizungerezi -AMAFOTO

Nyuma ya Byiringiro Lague, undi mukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe muri APR FC aritegura gufata rutemikirere akajya gusinyira ikipe izamutangaho akabakaba miliyoni 300