in

Benshi mwakunze filime yakinnyemo: Umukinnyi wa Filime wamamaye kubera ubugufi bwe yitabye Imana nyuma y’igihe ari muri koma

Benshi mwakunze filime yakinnyemo: Umukinnyi wa Filime wamamaye kubera ubugufi bwe yitabye Imana nyuma y’igihe ari muri koma.

Umukinnyi wa Filime Paul Grant wamenyekanye muri filime ‘Harry Potter’ yapfuye ku myaka 56 nyuma y’iminsi yari amaze ari muri koma.

Ku wa Kane tariki 16 Werurwe nibwo Grant yasanzwe hafi ya gariyamoshi i Londres yaguye, ahita ajyanwa kwa muganga.

Amakuru dukesha Sky news avuga ko Grant wari waguye muri koma yaje kwitaba Imana nk’uko byatangajwe n’umukobwa we, Sophie Jayne Grant.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ikihishe inyuma y’urupfu rwa Grant usize abana batatu n’abuzukuru.

Yagaragaye muri filime zakunzwe nka ‘Harry Potter’, ‘Star wars’ yahuriyemo na Liam Neeson, ‘Goblin Corps’ n’izindi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Kari keza n’ubundi” Ifoto ya Miss Uwase Muyango yo muri 2015 akiri umunyeshuri yaciye ibintu kuri Instagram

Umugabo yaroze umugore we bari bafitanye abana 6 kubera inshoreke ye