in

Bayanni waririmbye indirimbo ‘Ta Ta Ta’ ategerezwe kuza i Kigali

Icyamamare muri muzika ya Nigeria, Abimbola Oladokun wamamaye nka Bayanni yatumiwe i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’itsinda rya Symphony Band.

Iki gitaramo kizaba tariki 12 Werurwe 2023, kibere ahitwa Boogaloo. Byitezwe ko kizaririmbamo Bayanni n’itsinda rya Symphony Band bazaba bafatanya na DJ Tyga.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Bayanni yari aherutse gutangaza ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Afurika y’i Burasirazuba, mu minsi ishize akaba yari yataramiye muri Tanzania.

Bayanni uzwi mu ndirimbo nka ‘Ta Ta Ta’ ari nayo yamamaye cyane, ni umusore w’imyaka 26 wamenyekanye cyane guhera mu 2021.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abarimu batimbaguye umwana w’umunyeshuri bimuviramo gupfa nyuma y’agakosa gato yari akoze 

Burya rurinda n’umubyibuho ukabije, turebere hamwe ibyiza byo kurya urusenda ku buzima bwa muntu