in

Basi Sori ikomeje kujya mu mitwe y’abantu benshi, ubu noneho yarenze mu Rwanda kuko yatangiye gutitiza Afurika yose

Umuhanzi Chriss Eazy nyuma yo gusohora indirimbo “Inana” igakundwa bikomeye n’abanyarwanda, yongeye kugarura kugasongero umuhanzi Passy Kizito bakoranye indirimbo “Basi Sori”.

Nyuma y’ukwezi Chriss Eazy na Passy Kizito bashyize hanze indirimbo “Basi Sori” yamaze kuzuza miliyoni y’abantu bayirebyi kuri YouTube, iba indirimbo ya kabiri ya Paccy Kizito yujuje miliyoni nyuma ya “Mbaye wowe” ikaba iya kane ya Chriss Eazy ibikoze nyuma ya “Amashu’ “Inana’ na “Fasta”.

Iyi ndirimbo kandi niyo iyoboye urutonde rw’indirimbo 10 zikunzwe rwa RFI Musique  ni urutonde ruriho abandi bahanzi bakomeye nka Camidoh uzwi mu ndirimbo yitwa “Sugercane”.

Iyi ndirimbo kandi iri ku mwanya wa gatatu mu ndirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda binyuze kuri Audiomack.

Iyi ndirimbo kandi iri ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rw’indirimbo 10 zirimo kurebwa cyane kuri YouTube mu Rwanda aho ikurikira “Funga macho” ya Bruce Melodie.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakuru gusa:Musore ntihazagire umukobwa ugutuburira, dore ibimenyetso simusiga byerekana ko umukobwa ari isugi(soma witonze)

Amafoto: Byari ibitangaza mu gitaramo Igisope na gakondo, Cyusa Ibrahim yanyuze benshi dore ko na Ndimbati atahatanzwe