Abantu bakunda umuziki gakondo bataramye kugeza mu wundi munsi, mu gitaramo cy’akataraboneka cyiswe ‘Igisope na gakondo’ cyahuriyemo abahanzi Makanyaga Abdul, Orchestre Impala de Kigali, Cyusa Ibrahim, Orchestre Les Fellows na Dauphin Band.
Iki igitaramo kinogeye ijisho cyabereye muri Romantic Garden ku Gisozi, mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27 Ugushyingo 2022.
Muri iki gitaramo abari bakitabiriye banyuzwe cyane n’umuhanzi gakondo Cyusa Ibrahim wari umaze iminsi ashenguwe no gutandukana n’umukunzi we yari yarihebeye.




