in

Bari kuhasiga ubuzima: Abakinnyi ba FC Barcelona bakijijwe n’amaguru nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona

Ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espane yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona ya Espane yitwa La Liga yari imaze igihe idakozaho imitwe y’intoki gusa ibyishimo byabo byaburijwemo n’abafana b’ikipe ya Espanol.

Ubwo umukino wahuzaga ikipe ya FC Barcelona n’ikipe ya RCD Espanol warangiraga ikipe ya Barcelona inyagiye iyi kipe ibitego 4-2 abakinnyi bafatanye urunana maze bishimira igikombe begukanye cya 27 mu mateka ya FC Barcelona gusa ibi ntabwo byakwiriwe neza n’abafana b’ikipe ya Espanol.

Ubwo aba bakinnyi babyinaga intsinzi ku kibuga cya Espanol basanzwe ari abakeba n’ubwo bidakuzwe kuvugwa cyane abafana bayo ntibabyihanganiye kuko umujinya wabarenze maze bakirara mu kibuga batangira kwataka abakinnyi ba Barcelona n’uko nabo babonye ko bikaze amaguru baya bangira ingata bariruka.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyishimo byabarenze bakuramo imyenda bari mu muhanda! Abakinnyi ba APR FC ibyishimo byabarenze nyuma yo gusezerera Kiyovu Sports – VIDEWO

Yari yahatwitse, Vava Dorimbogo na we yabonye atacikanwa n’amafaranga yo mu bitaramo(reba Videwo vava ari gususurutsa abakunzi be)