in

Bamwita Shitani||Amira inzembe n’umuriro akaruka imisumari||ibyo wamenya ku munyarwanda ukora maji zidasanzwe.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bitangaje ku mugabo witwa Black ukora maji(magic)zidasanzwe wagarutsweho n’ibitangazamakuru bikomeye muri Africa aho bamwe bamwita Shitani, bavuga ko atunzwe n’imisumari ndetse no kumira imyambi yakaho umuriro.

Uyu mugabo ukora ibidasanzwe, Amira umwambi waka akikubita ku nda akaruka imisumari ine, amira urufunguzo akasama mukarushaka mukarubura akaruruka uko rwakabaye nk’uko bigaragara mu mashusho ya Afrimax Tv kuri Youtube.

Amira ikanya uko yakabaye akongera akayiruka. Ahekenya icupa akamira ibirahuri. Mu bindi akora bitangaje arya umuriro akitwika ndetse agafata ibikwasi agapfumura umunwa wo hasi no hejuru agafunga ibikwasi cyo kimwe no ku maso n’ibindi byinshi tutarondora kuko afite imikino 50 yose hamwe.

Muri iki kiganiro cye na Afrimax yashyize kuri Youtube muri Kamena 2020 kimaze kurebwa namamiliyoni yabantu.Muri iki kiganiro hari aho yageze ari kurya inzembe avuga ko atungwa n’inzembe ijana ku munsi ati ”Ku munsi ntunzwe n’inzembe ijana”. Amaze kumira ifoke akongera kuyiruka yagize ati “Nuko bitakunda nshobora kubasha kuyimira ikava mu wundi muntu nko muri bariya bantu bicaye hariya”. Mu bari bahateraniye bamushungeye yasabye ko hagira ubyemera ngo abikore ayimire maze imuvemo bose bagira ubwoba barabyanga.

Afrimax yamubajije ibanga akoresha mu gukora ibi bintu maze amusubiza agira ati ”Twebwe dufite imbaraga zidasanzwe, dufite imbaraga zidasanzwe ni umwihariko w’aba magician”.

Yambaye ibikwasi 2 bihinguranyije umunwa kandi bifunze nyuma yo kwipfumura abantu bose bareba. Yavuze ko afite indi mikino myinshi atagaragaje kubera ubushobozi. Yagize ati ”Hari imikino myinshi mba ntabashije nko gukina, harimo nko guca umuntu umutwe bakajya kuwogoshesha, kwinjira mu icupa cyangwa se kuba natekera umureti ku mutwe w’umuntu.

Uyu mugabo uvuga ko ari ikinege, ibi bintu akora ngo ni byo bimutunze. Ku rundi ruhande ngo yifuzaga kuba umuvumbuzi ku buryo yari gukora ikintu gikuraho urupfu. Yongeyeho ko yifuza guzagwisha imvura y’amadorari mu bafana be kugira ngo ubushomeri bugabanuke.

Black avuga ko nta mugore uzwi wemewe n’amategeko afite ndetse ngo nta muryango afite hano mu Rwanda, icyakora ngo abandi bene wabo ni impunzi za Tanzania nk’uko nawe ari mu Rwanda nk’impunzi akaba akomoka mu Burundi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anita Pendo, Gitego na Dj Bissosso bakoze ikiganiro bambaye nk’abanyerondo (Amafoto)

Inkuru nziza ku banyeshuri biga mu mashuri abanza na Kaminuza