in ,

Bamwe baraseka abandi bararira: Menya uko imikino y’umunsi wa 28 ya shampiyona y’u Rwanda yasize amakipe ahagaze

Umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda usize amakipe amwe mu byishimo andi asigara mu gahinda gakabije kubera gutsindwa mu buryo atari yiteze.

Kiyovu Sports yahiriwe n’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda kuko yaje kugarika ikipe yo mu karere ka Musanze kukinyuranyo k’igitego kimwe gusa cyatsinzwe na Pitchou.

APR FC nayo byabaye amahire kuko nyuma yo kumara iminsi ititwara neza yaje gutsinda ikipe ya Espoir FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Bizimana Yannick hamwe na Kwitonda Alain Bacca igitego kimwe rukumbi cya Espoir FC cyatsinzwe na Joseph Janjali.

Rayon Sports yo ntiyigeze ihirwa n’urugendo rw’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda kuko yaje kugarikwa n’ikipe ya Gorilla FC isuzuguritse ku bitego 3-1 maze ihita inatanga umwanya wa kabiri yari yarambuye ikipe ya APR FC.

Ubu Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 60 ikaba ikurikiwe n’ikipe ya APR FC n’amanota 57 naho Rayon Sports yo yahise yisanga kumwanya wa 3 n’amanota 55.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Aha harimo n’ihohoterwa rikabije” Umukambwe w’imyaka 95 yashyingiranywe n’umwana muto utaruzuza n’imyaka y’ubukure(18)-AMAFOTO 

Nyuma y’uko Gorilla FC itunguye Rayon Sports, abafana ba Murera bakoze igikorwa kigayitse – VIDEWO