in

Bamuhaze: Abafana ba PSG bari gutegura imyigaragambyo yo kwamagana Messi

Abafana ba Paris Saint-Germain bari gutegura imyigaragambyo yo kwamagana Lionel Messi nyuma y’aho iyi kipe isezerewe bigayitse muri 1/16 cya Champions League na Bayern Munich.

Abafana bihebeye iyi kipe ya PSG bavuze ko barambiwe kumwitegaho ibitangaza ntabyo asigaranye bityo baraza kumwamagana ku mugaragaro ku mukino wa shampiyona wo kuri iki cyumweru iyi kipe ikina na Rennes kuri Parc des Princes.

Bavuga ko akayabo ahembwa buri kwezi katangana na busa nibyo atanga mu kibuga bityo baramwereka ko batanyuzwe nuko yitwaye muri Champions League.

Amasezerano ya Messi azarangira mu mpeshyi ariko PSG ikunda amazina cyane irashaka kumwongeza andi mafaranga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Italiki yo gusezera kuri Costa Titch yatangajwe

Ngubu bwa bwato aba-Rayon bataziriye murumuna wa ‘Titanic’ bwatembereje Rayon Sports mu mazi (VIDEWO)