in

Bahavu Janet afite ubwoba bwinshi.

Bahavu Jeannette umukinnyi wa filime nyarwanda ukomeye washakanye na Ndayikengurukiye Fleury baritegura kwibaruka imfura yabo, avuga ko atewe ubwoba n’umunsi w’ibise kuko bamubwiye ko biryana cyane ndetse ko nta kintu bigereranywa.

Mu kiganiro yatanze kuri Youtube, Bahavu yirinze gutangaza niba umwana atwite ari umuhungu cyangwa umukobwa ariko ngo minsi ya vuba abantu bazabimenya, gusa kwibona atwite ni ibintu byamushimishije cyane.

Ati “Biba ari ibintu bishimishije cyane, kwibona utwite ufite amatsiko y’umwana uzaza, aba ari ibintu byiza.”

Agaruka ku munsi umuteye ubwoba mu bihe bye byo gutwita, yavuze ko ari umunsi w’ibise kuko yabwiwe ko biryana kurusha ibindi bintu bibaho.

Ati “Kuzajya ku bise, uwo munsi untera ubwoba, mba numva ari ibintu biteye ubwoba, biteye ubwoba, ngo nta kintu ushobora kumva kiryana nkacyo, ngo umusonga uroroha, ngo biraryana cyane.”

Umugabo we Ndayikengurukiye Fleury ngo ajya amuhumuriza akamubwira ko ari ubwoba akamuha n’ingero z’ababyeyi babyaye abana benshi aho amubwira ko iyo biba biryana batari kwemera kubabyara.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mugore ugira ama slang ya mbere mu Rwanda ahishuye umurongo wa Bibiliya umufasha, abantu barakumbagara(Video)

Kakubayeho wowe muntu udafata ifunguro rya mu gitondo.