in

Bagenzi ba Rukara uherutse kwicwa yibye flat na matera, bagiye kumuhorera ku musaza witwa Samuel bafatwa bamaze kwiba Gaz na matera bagarutse gutwara ibindi byo mu nzu

Abaturage bo mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, bongeye gukangarana nyuma yo kubona ibisambo ruharwa byagarutse mu baturage.

Ibi byamenyekanye nyuma y’iminsi itatu hongeye kugaragara muri gahunda yabo yo gutega abaturage mu mayira bakambura za Telefone n’amasakoshi y’Abagore.

Abaturage bo kuri Tambwe, bari bamaze iminsi bavuga ko impamvu ubujura bwagarutse ko ari uko ibisambo bibiri ruharwa bizwi ku mazina ya PATRICK wo kwa Muzehe KAGAMBAGE kuri Tambwe, ndetse na n’uwitwa ZIDANE ukomoka mu Ngororero n’abandi bafatanya nabo bataramenyekana biviriye mu bigo by’igororamuco bya Nyagatare n’ahandi, ubu bikaba byongeye gukora agatsiko k’abagizi ba nabi, aho mu minsi ine ishize byateze umuturage wo hirya y’amashuri ya Morning Star bakamucuza, bamwe muri bo bakajya inama yo ku mwica ngo kuko yamenye amazina yumwe muri bo witwa ZIDANE akabyanga ngo basanzwe baziranye.

Uwo muturage akarokoka atyo, byari bimaze Kandi iminsi bicukuye inzu y’umuturage hafi yo kuri ADEPER werekeza Gihara ku muhanda wa kaburimbo aho bita ku ishyamba rya NGOGA nkuko amakuru avuga ko babyigambye mu kabari bamaze gusinda.

Ku mugoroba wo kuwa 31/10/2023 nibwo bagiye kwiba ku musaza witwa Samuel ku ryanyuma hafi yaho bita ku ba Yehova bamaze gutwara Gaz na matora bafatwa bagarutse gutwara ibyasigaye, ubu bakaba baraye bashyikirijwe Police station ya RUNDA.

Uwari Umuyobozi wabo bitaga RUKARA wari utuye ahitwa muri CONGO we akaba yarapfuye aguye ahitwa RWAMUSHUMBA mu bihe byahise ubwo yahuraga n’abantu batamenyekanye bambaye sivile nkuko babyita mu ma saa munani z’ijoro yikoreye Flat nini cyane yayizingiye muri matelas bamubaza aho ava muri icyo gicuku agatura hasi akavanamo umupanga ariko ngo bagahita bamutanga atarabatema maze akagwa aho ku buryo bahamusize nibyo yari yibye.

Abaturage baratakamba ko rwose aba babiri bafashwe batakongera kugarurwa mu baturage bo ku Ruyenzi ahubwo bakagororwa baguma yo iteka ryose kugeza banze guhinduka.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kwa muganga barasanasana iminsi ikicuma! Nyuma yo kubagwa, Kimenyi Yves wavunitse igufwa rigatandukana igihe azagarukira mu kibuga cyamenyekanye – AMAFOTO

Niba umubona cyangwa wamutekereza umutima ugatera cyane ubwo niwe wawe! Bimwe mu bimenyetso bigaragara ku bakundana