in

Bafashe icyemezo cyo kumukata ubugabo azira guca inyuma umugabo wubatse, menya uko byarangiye.

Abaturage barakariye cyane umusore w’imyaka 19, witwa  Edmond Kipng’etich wo Mujyi wa Nakuru muri Kenya, baramukubita agiye gukatwa ubugabo, abaturanyi barahagoboka, ubwo umugabo yari amusanze mu buriri bwe, aryamanye n’umugore we w’imyaka 35 y’amavuko.

Edmond Kipng’etich usanzwe yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yafashwe asambana n’umugore wubatse witwa Judy Chelang’at.

Ibinyamakuru birimo Murang’a bivuga ko ” Nyir’urugo wari umeze nk’uwasaze yashatse gutaka uwo musore igitsina n’ubwo cyari cyatakaje umurego.”

Uyu musore utuye ahitwa Kuresoi muri Nakuru bamwe bavugaga ko yaba yapfuye, abandi bakavuga ko akiri muzima ariko ngo afite ibikomere byinshi.

Obonyo, umuturanyi ari na we wabibonye yavuze ko uyu musore koko yasanzwe mu rugo rw’uwitwa Bii, ari gusambana n’umugore we.

Ntibiramenyekana uko uwo mugore Judy byamugendekeye cyane ko umugabo we Bii yari yarakaye bikomeye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa ugiye kurongorwa na Mico the Best yakorewe ibirori by’akataraboneka.

Akari ku mutima wa Igor Mabano umaze iminsi mike arongoye.