in

”Badusohoye muri hotel kubera kutishyura”Miss Umunyana Shanitah ahishyuye ukuri kose n’amanyanga yabereye muri Miss east africa benshi batamenye

Mu mwaka 2021 ukuboza nibwo Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba rizwi nka ”miss east africa.”

Mu bihembo yari yemerewe harimo imodoka ya Nissan ifite agaciro ka miliyoni 41 ndetse akajya anahembwa 1500 by’amadorali ku kwezi.

Nyuma ni bwo byavuzwe ko kuva icyo gihe atigeze ahabwa ibyo yemerewe ndetse akaba yarishyuje amaso akaba yaraheze mu kirere.

Kuwa 24 Ukwakira  hifashishijwe uburyo bwa buzwi nka ”twitter space” yavuze ko Rena Umushoramari mukuru muri iri rushanwa ufite imigabane ingana na 51% ukurikirwa na Miss Jolly ufite 48% ko bino bintu bishobora kuba ari ubutekamutwe

Shanitah akomeza avuga ko ubwo yatsindiraga iri kamba yabonye ibintu bidasanzwe ubwo we nabandi bakobwa bari bari muri hotel bararagamo babasihoye kubera kubura amafaranga yo kwishyura iyo hotel nibwo bitabaje Rena yanga gufata terefoni bagira Imana Mutesi Jolly arahagoboka abishyurira iyo hotel abajyana mu yindi.

Yavuze ko kandi mu ijoro ryo yegukanyemo iri kamba ari bwo aheruka imodoka yatsindiye kuko nyuma yo kuyifotorezamo bahise bamwaka urufunguzo rwayo, ni mu gihe we ngo yari azi ko azayizana mu Rwanda ariko Rena ngo yamubwiye ko bitarenze iminsi 40 azaba yamaze kumugeraho kuko hari ibyangombwa bitaraboneka ndetse ko nubwo itwarirwa iburyo azashaka uko yinjiira mu Rwanda.

Nyuma yo kubona ko birimo gutinda, yasabye ko bamuha amafaranga akayigura mu Rwanda. Byageze n’aho abaza mu ruganda rwa Nissan muri Tanzania ko iyo modoka yaba yaraguzwe ariko bamubwira ko ntayigeze igurwa.

Amakuru Shanitah yamenye ni uko hishyuwe miliyoni 4.5 kugira ngo iyi modoka ize ku munsi wa nyuma w’irushanwa ndetse n’umukobwa utsinda azayifotorezemo ariko itigeze igurwa.

Ku kijyanye n’amafaranga 1500 y’amadorali yagombaga guhembwa umwaka wose kuva muri Mutarama 2022 kugeza mu Kuboza 2022, ariko hakavaho 30% by’abategura irushanwa bivuze ko yagombaga guhembwa 1050 by’amadorali ku kwezi.

Gusa Rena na Jolly bari barasezeranye n’uyu mukobwa ko Umutesi Jolly agomba kumwishyura amezi 6 na Rena akamwishyura andi 6.

Jolly yishyuye amezi 6 yasabwaga gusa bigeze kuri Rena wagombaga kwishyura andi 6  asigaye byarananiranye hacamo amezi 4 yose atarishyura shanitah, bitabaje ubuyobozi bwo muri Tanzania birananirana bababwira ko nina byanze ubwo bagana mu nkiko.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ndimbati w’ihebeye ikipe ya Rayon Sports yavuze akari kumutima nyuma y’igihe kinini atagera ku kibuga(Amafoto)

Umugore wajyanywe mu nkiko azira kwanga gukorera abatinganyi keke y’ubukwe hamenyekanye umwanzuro w’urukiko