in

Ndimbati w’ihebeye ikipe ya Rayon Sports yavuze akari kumutima nyuma y’igihe kinini atagera ku kibuga(Amafoto)

Uminyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka “Ndimbati” muri Sinema Nyarwanda yishimiye kongera kureba umukino w’ikipe yihebeye ariyo Rayon Sports nyuma y’ibyumweru bisaga bitatu afunguwe.

Umukino Ndimbati yarebye wahuje Rayon Sports na Espoir FC, wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku wa 23 Ukwakira 2022. Warangiye Gikundiro itsinze ibitego 3-0.

Ni ubwa mbere Ndimbati yari yongeye gusubira kuri Stade nyuma yo gufungurwa.

Nyuma yumukino Ndimbati mu byishimo byinshi yagize ati:”Kuba Rayon Sports itsinze Espoir FC ni ibintu bisanzwe kuko ikipe yacu ni iy’intsinzi, noneho kuba itsinze ari wo mukino wa mbere ndebye mvuye muri Kaminuza (gereza) ni ibintu bindenze. Byari itegeko kuri njye buri uko Rayon Sports yakinaga nabaga ndi imbere ya televiziyo cyangwa kuri Radio nyumva, kuko ni yo yari isoko y’ibyishimo byanjye.’’

Ndimbati wabaye icyamamare muri sinema yavuze ko Rayon Sports ye ayiha amahirwe yo kwegukana igikombe uyu mwaka.

Kuri ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 15 mu mikino itanu imaze gukina. Iyi kipe itozwa na Haringingo Francis iratanga icyizere ko ishobora kwitwara neza bitewe n’intangiriro yagize.

Uyu Ndimbati yafunguwe nyuma y’amezi atandatu n’igice yari amaze afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

Ndimbati riri mu amaze gushinga imizi muri Sinema Nyarwanda, by’umwihariko akaba azwi muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye impamvu Sugira yavuye muri APR FC intandaro ni Adil(Amafoto)

”Badusohoye muri hotel kubera kutishyura”Miss Umunyana Shanitah ahishyuye ukuri kose n’amanyanga yabereye muri Miss east africa benshi batamenye