in ,

Aya magambo Cristiano amaze gutangaza niyo ya mbere ateye ibyishimo mu mitima ya benshi

Cristiano Ronaldo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yatangaje ibintu benshi mu bafana ba Real Madrid nab’uyu mukinnyi muri rusange bifuzaga kumwumvaho kuburyo abenshi babicishije ku mbuga nkoranyambaga bamushimiye cyane babikuye ku mutima. Nyuma kandi yubwo uyu musore yafashije ikipe ye gutwara igikombe cya champiyona ndetse akaba aniteguye kuyifasha gutwara icya champions league cy’uyu mwaka aho bazaba bahatana n’ikipe ya Juventus kuri uyu wa gatandatu, uyu musore yagombaga kugira byinshi atangariza ibitangazamakuru ndetse n’abafana be muri rusange. Cristiano Ronaldo - Real Madrid (Reuters)

Nkuko tubikesha ikinyamakuru AS cyo muri espagne uyu musore yagize ati:”Pour moi, Zidane a été très intelligent dans la gestion de l’effectif. Ce n’est pas facile, car tous les joueurs veulent jouer un maximum de matches. Il a réussi à mobiliser tout le monde. Il a même su laisser certains cadres au repos quand il le fallait.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:”Kuri nge, Zidane yabaye umuhanga mu micungire y’imyitwarire y’abakinnyi muri rusange. Ntago biba byoroshye kuko buri mukinnyi wese aba yifuza gukina imikino myinshi ishoboka. Yabashije kwitwararika mu mitoreze ye. yanabashije kuruhutsa abakinnyi bamwe na bamwe aho byabaga bikenewe.” Bamubajije ku by’akazoza ke muri iyi kipe dore ko ari gusatire kuzuza imyaka 33 y’amavuko yagize ati:” Je serais au Real Madrid jusqu’a mes 41ans” bishatse kuvuga ngo:”nzaguma muri Real Madrid kugeza nujuje imyaka 41 y’amavuko.” Ibi nibyo byashimishije cyane abakunzi b’uyu musore ndetse n’abafana ba Real Madrid bakimubonamo impano ikomeye cyane cyane mu byerekeye gutaha izamu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Hirwa Honorine bakunze kwita Igisabo yavugishije benshi (yirebe hano)

Mu magambo meza cyane asize umunyu Tom Close akomeje kwereka umugore we ko ariwe rukundo rwe (yasome hano)