in

NdababayeNdababaye

Asuka amarira umugore ahishuye icyatumye agurisha umwana we.

Mu gahinda kenshi n’umutima ukomeretse umugore w’imyaka 23 ufite abana batatu, yatangaje ko ubukene bumaze kumwugariza yahisemo gufata umwana muto muri bo w’amezi 3 ajya kumugurisha 150,000 by’Ama -Naira, ni ukuvuga agera ku 371,752 Frw. Miss Mercy Okon wagurishije umwana we w’amezi 3, yatangaje ko yari akeneye amafaranga yo kwishyura ubukode bw’inzu kuko nyir’inzu yari amumereye nabi.

Aganira n’ikinyamakuru Vanguard, Mercy yashimangiye ko bivuye mu bukene no kwiheba, yakoze icyo gikorwa kigayitse mu rwego rwo kwifasha. Yavuze ko se w’umwana yamusize afite inda y’amezi atandatu kandi afite abandi bana babiri nabo atabonera ibyo kurya.

Mercy yagize ati: “Umwana wanjye namugurishije Naira 150,000, nagombaga gukusanya amafaranga yo gukodesha inzu no kwikemurira ibibazo bijyanye n’andi mafagitire, gusa amafanga abantu bari bemeye kugura umwana wanjye bayampaye mbere ariko mu gihe ndi bumutange Polisi iba yabimenye bagwa gitumo ndafungwa.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aba banyarwanda bamaze imyaka 12 yose bubaka inzu yaranze kuzura(impamvu)

Umukobwa yashinze ivi yambika impeta umusore, abantu barumirwa(AMAFOTO).