in

Ashobora kugaruka muri sezo itaha! Umukunnyi APR FC yagenderagaho agiye kujyanwa mu bitaro

Nyuma y’igihe afite ikibazo cy’imvune Niyomugabo Claude ukinira ikipe ya APR FC agiye kubagwa hatagize igihinduka.

Ku mukino iyi kipe yakinnye na Gasogi United abakinnyi barimo Niyigena Clement, Buregeya Prince ndetse na Niyomugabo Claude ntabwo bawugaragayemo kubera ibibazo by’imvune bafite bitabemereraga kuba bari bwifashishwe kuri uwo mukino.

YEGOB twaje gushaka amakuru dusanga Niyomugabo Claude hatagize igihinduka agiye kubagwa kandi yari umukinnyi ikipe ya APR FC igenderaho muri iki gihe bari mu rugamba rwo gutwara igikombe mu buryo bwose, bivuze ko abakunzi b’iyi kipe bamutegereza muri sezo itaha.

Ibi n’umutoza wa APR FC yabigarutse avuga ko uyu musore afite ikibazo gikomeye ndetse Kandi ko bategereje igisubizo cy’abaganga bakirimo kumukurikirana ndetse no kumwitaho cyane niba azabagwa cyangwa azitabwaho mu bundi buryo, gusa byamaze kwemezwa ko agomba kubagwa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yagaruye abakinnyi 3 bari bafite ibibazo bikomeye mbere yo guhura na Police FC mu gikombe cy’amahoro

Rutahizamu wa APR FC ari kurebana ay’igwe n’umutoza w’iyi kipe bishobora gutuma umwe asezererwa byihuse