in

Rutahizamu wa APR FC ari kurebana ay’igwe n’umutoza w’iyi kipe bishobora gutuma umwe asezererwa byihuse

Kuwa mbere w’icyumweru gishize tariki ya 17 Mata 2023, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwagiranye inama n’abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bayobozi Bose b’iyi kipe, iyi nama yari iyobowe na Lt.Gen Mubarakh Muganga yibutsa abakinnyi inshingano zabo.

Uyu muyobozi yaje no kuntenga bamwe mu bakinnyi batandukanye ababaza icyo babaye ndetse ko bakomeje kubasunikira ku kudakomeza kwizera ko bashoboye kandi bishobora gutuma bafata umwanzuro wo kubiruka.

Mu bakinnyi batandukanye uyu muyobozi yantenze harimo na Manishimwe Djabel kubera gusubira inyuma cyane kandi umwaka ushize yari umukinnyi mwiza kandi ufasha ikipe ya APR FC mu gutsinda imikino imwe n’imwe ariko kugeza ubu no kubona umwanya wo gukina biragoranye cyane.

YEGOB twamenye ko impamvu yateye ibi byose ngo ntabwo Manishimwe Djabel arimo kumvikana n’umutoza we Ben Moussa, bikaba ari byo birimo gutuma benshi bavuga ko yasubiye inyuma kandi uyu mukinnyi we yumva ameze neza cyane.

Harabura imikino igera kuri 4 gusa kugirango Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ibe igeze ku musozo, Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona kugeza ubu n’amanota 53 irushwa na Kiyovu Sports amanota 3.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ashobora kugaruka muri sezo itaha! Umukunnyi APR FC yagenderagaho agiye kujyanwa mu bitaro

Lionel Messi yasangiye n’abakinnyi ba FC Barcelona