in

Ari mu munyururu azira kwica mugenzi we akoresheje ikibuno cye

Umugore wo muri Leta ya Texas arashinjwa kwica mugenzi we babanaga mu cyumba kimwe akoresheje icyibuno, aho polisi ivuga ko yamwicayeho kugeza apfuye.

Uyu mugore usanzwe witwa Gloria Ann Jordan w’imyaka 41, yatawe muri yombi akekwaho urupfu rwa mugenzi we babanaga ‘Gloria Farmer’ mu gace kitwa Wichita Falls.

Ikinyamakuru KAUZ dukesha iyi nkuru kivuga ko Polisi yatabajwe ibwirwa ko hari umuntu wapfuye mu buryo budasobanutse, Polisi nayo yahise itangira iperereza kuri urwo rupfu.

Uwabanaga n’abo bagore yabwiye Polisi ko Jordan yishe Gloria amusunitse mu ntebe yarangiza akamwicara mu gatuza ubwo bari bari gusenga.

Jordan mu kwisobanura yabwiye Polisi ko yishe uyu mugenzi we amwicayeho mu gatuza. Aho yamusunite bari gusenga akamwicara hejuru ari kumusengera.

Isuzuma ryo kwa muganga ryerekanye ko Gloria yapfuye yishwe no kubura umwuka nyuma yo kwicarwaho na mugenzi we Jordan.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: umugabo ari mu marira menshi nyuma yo kwirukanwa mu rugo n’umugore we||yenda kwicwa n’inzara

Urufaya rw’imitoma rwasutswe ku mafoto mashya ya Ariel Wayz (AMAFOTO)