Umugabo w’imyaka 48 ukomoka mu gihugu cy’u Burundi akurikiranyweho ibyaha byo kwica abana be babiri akoresheje inkota nyuma yo gushaka kwivugana umugore we yashinjaga ku muca inyuma.
Uyu mugabo ku munsi wo ku wa gatatu tariki 10 Gicurasi 2023 yiriwe mu kabari anywa inzoga nyinshi kandi ahiga ko arica umugore we kubera ku muca inyuma maze ageze mu rugo umugore we abonako amazi atakiri yayandi ibintu byahinduye isura afata icyemezo cyo guhunga aragenda n’uko umugabo amubuze ahita yica abana be babiri.
Uyu mugabo wo muri komini ya Gatara mu ntara ya Kayanza yicishije abana be babiri inkota harimo umuhungu w’imyaka 7 n’umukobwa w’imyaka 4 ubu Polisi yo mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko uyu mugabo yahise ahunga gusa ikomeje ibikorwa byo kumushakisha.