in

Arabyina avamo! Iminsi Carlos Ferrer asigaje ari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi irabarirwa ku ntoki

Nyuma y’uko ikipe y’igihugu Amavubi iri imbere y’abanyarwanda yatsindiwe i Huye n’ikipe ya Mozambique, byatumye abatari bake batakariza ikizere, umutoza Carlos Aros Ferrer.

Amakuru yizewe atugeraho, ni uko inzego zishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda zatangiye ibiganiro byo gusesa amasezerano n’uyu mutoza ukomoka muri Espanye, Carlos Ferrer.

Ubusanzwe Carlos yongeye amasezerano y’imyaka 2 tariki 25 Werurwe uyu mwaka, aho yagombaga kugeza mu 2025.

Gusa ariko muri aya masezerano, Minisiteri ya siporo na FERWAFA, bashyizemo ingingo zitandukanye, rimo ko mu gihe uyu mutoza atabasha kugeza Amavubi mu mikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire azasezererwa kandi atagize icyo abaza.

Biteganyijwe ko amatora ya FERWAFA nasozwa, uyu mutoza azahita asezererwa bitarenze mu kwezi kwa Kanama 2023.

Mu mikino 7 iwanye n’amanoto 21, Carlos Ferrer n’abasore be b’Amavubi, babonyemo amanota 3 (banganyije gatatu, batsindwa 4).

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KNC yagaraguye Munyakazi Sadate wigeze kuyoboye Rayon Sports, amutsinda nk’udahari muri 10 Battle

Ibi byo biteye agahinda birenze n’ukwemera! Bari baramaze gutanga mvitasiyo z’ubukwe bwabo none bajyanye na Pastor Theogene