in

APR FC nyuma yo gutera umugongo abafana bayo igihe kinini, ubu igiye kwiyunga nabo mu buryo busesuye

Ikipe ya APR FC yari imaze iminsi itumva ibyo abafana bayifuzaho ubu igiye kwiyunga nabo ikoresha inama nyungurana bitekerezo.

Kuva 2019 ubwo APR FC yamagara gusinyisha umutoza Adil Mohamed, abafana ndetse n’abakunzi b’iyi kipe batangiye guhezwa mu bikorwa byose by’iyi kipe nkuko byahoze ubuyobozi bukomeza kubirebera aho.

Nyuma y’ibibazo byose iyi kipe imazemo iminsi yatangiye kubona ko bakeneye imbaraga z’abafana cyane ko APR FC imaze igihe ikina abafana bakabura muri Sitade kandi iyi kipe imaze imyaka 3 itwara igikombe cya Shampiyona yikurikiranya byagatumye ahubwo abafana baba benshi.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwabonye kugirango bwongere bwiyunge n’abakunzi ndetse n’abafana b’iyi kipe ari uko bategura inama nyungurana bitekerezo kugirango bamenye icyo abafana bifuza kuri iyi kipe Aho gukora ibyo bashaka kandi iyi ari imwe mu makipe afite abafana benshi hano mu Rwanda.

Amakuru YEGOB ifite n’uko kuri iki cyumweru tariki ya 20 ugushyingo 2022, nibwo inama irahuza ubuyobozi bwa APR FC ndetse n’abafana b’iyi kipe igomba kuba.

Ntabwo haratangazwa ibikubiye mu ngingo zizingirwa muri iyi nama gusa icyo benshi bahurizaho ni uko iki kintu cyari gikenewe muri iyi kipe ya APR FC ndetse n’abanyamakuru bakamenya ikigenda muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ibi bije mbere y’umukino APR FC ifitanye na Kiyovu Sport uzaba kuwa gatatu w’icyumweru gitaha kugirango bazanabonye abafana kuri uyu mukino babashe kwikiza umwanzi umaze iminsi abatsinda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Breath Play”, uburyo bukoreshwa mu mibonano mpuzabitsina ariko bwateza ibyago birimo n’urupfu

Umunyamakuru ukunzwe n’abenshi mu kiganiro Urukiko Rw’imikino yabatijwe maze yinjizwa mu muryango mushya w’abafana ba Rayon Sports(videwo)