in

APR FC ishobora kwisanga igayitse bikomeye nishaka kwirengagiza cyangwa abakunzi bayo bakongera kugira icyizere

APR FC ishobora kwisanga igayitse bikomeye nishaka kwirengagiza cyangwa abakunzi bayo bakongera kugira icyizere cy’ikipe yabo

Ikipe y’ingabo z’igihugu hano mu Rwanda APR FC kuri uyu wa mbere iracakirana n’ikipe ya Singda fountain get mu gikombe cyitwa Mapinduzi cyiri kubera muri Zanzibar.

Ikipe ya APR FC imaze iminsi yerekeje muri iki gihugu muri tombora y’uko amakipe azahura yisanze iri kumwe na Singda fountain Gate, Simba SC ndetse na Jumhuli. Ni itsinda rishobora kutayorohera dore ko iratangira ikina na Singda itarapfa gutsinda ibarizwamo rutahizamu w’umunyarwanda ‘Kagele Medie’.

Izi kipe zombi ntabwo zimaze guhura imikino myinshi kuko umwe gusa niwo zahuye mu gikombe cyitwaga Kagame Inter Club Cup 2018 tariki 29 z’ukwezi kw 6, umukino urangira APR FC itsinzwe ibitego 2-1.

APR FC itarayigirirwa icyizere n’abakunzi bayo kugeza ubu mu mikino mpuzamahanga bijyanye ni uko ijya yitwara iyo yagiye kuyikina. Umukino iyi kipe iheruka ni uwo yanyagiwe n’ikipe ya Pyramid FC ibitego 6-1 abakunzi bayo bamarana agahinda iminsi itari micye.

Abacyeba ba APR FC bategereje kureba uko iyi kipe igiye kwitwara muri iki gikombe nyuma yuko ijyanye abakinnyi bashya itakoresheje mu mikino ibanza ya shampiyona barimo Kategaya Elie, Mbonyumwami thaiba ndetse n’abandi b’abanyampahanga batandukanye bajyanwe mu igeragezwa.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byari ibishashi mu kirere! Dore uko ijiro ryo gusoza umwaka ryagenze -Amafoto

APR FC itsinzwe nk’idahari Thierry Froger yerekana ko nta bushobozi, Victor Mbaoma ahabwa igihembo cyidasanzwe