in

APR FC iguye miswi na Kiyovu Sport mu mukino wabonetsemo akavagari k’ibitego

Uyu munsi mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe ya Kiyovu Sport yakinnye na APR FC umukino urangira zinganyije ibitego 2-2.

Uyu mukino watangiye mu gice cya mbere Ikipe ya APR FC isatira cyane ariko nta mashoti agana mu izamu itera agaragara, ariko ikomeza gushaka uko yabona igitego cya mbere muri uyu mukino.

Ku munota wa 16, ikipe ya APR yaje kubona koroneri iterwa neza na Niyibizi Ramadhan, ayitera neza igera kuri Mugisha Bonheur ahita abonera igitego cya mbere iyi kipe y’ingabo z’igihugu wabonaga ko ikipe ya APR FC irimo kugishaka mu buryo bwose.

Ikipe ya Kiyovu Sport wabonaga iri hasi muri uyu mukino ugereranyije n’imikino yakinnye ubwo yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1, yaje kongera gukora amakosa aturutse kuri Myugariro wayo Nsabimana Aimable wateye umupira ntiyawuhamya neza wirukankanwa na Byiringiro Lague acenga Thiery aroba umuzamu Nzeyirwanda Djihad igitego kina kiranyoye ari nacyo cyarangije igice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiye Kiyovu Sport ishaka igitego igerageza uburyo bwose iza kubona Kufura iterwa nabi habura umukinnyi wa kiyovu Sport uwukoraho ariko umuzamu Ishimwe Jean Pierre wabanjemo uyu munsi awufaba ntamungenge nazimwe afite.

Ikipe ya Kiyovu Sport yakomeje kwiharira igice cya kabiri ari nako ikomeza gushaka ibitego ngo yishyure ibyo yari yatsinzwe mu gice cya mbere, ku munota wa 57 ushyira uwa 58 habonetse Kufura nanone iterwa neza na Riyard Norodien ikurwamo na Bonheur usanga Aho Mugenzi Bienvenu ahagaze ahita ashyiramo igitego n’umutwe cya mbere.

APR FC nayo ntabwo yacitse intege yakomeje gushaka igitego cya 3 iri Nako ikomeza gisatira izamu rya Kiyovu Sport ariko uburyo ntibyatanga umusaruro ukomeye nk’uwo bakeneye, ari nako ikipe ya Kiyovu Sport ihita isimbiza ishyiramo Mohoozi Fred asimbuye Benedata Janvier.

Ikipe ya APR FC yakomeje kugenda igeregeza ngo irebe ko yakongera gushyiramo ikinyuranyo k’ibitego 2 ari nako abasore bagerageza uburyo bukomeye nk’umupira wazamukanwe na Ruboneka Jean Bosco atera ishoti rikomeye nko muri metero 25 uvuye ku izamu ariko umuzamu Nzeyirwanda Djihad usanga agagaza neza siwagira icyo ukora gikomeye.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakomeje kubona andi mahirwe ku munota wa 75, ubwo Byiringiro Lague yabonaga umupira awohereza neza mu izamu rya Kiyovu Sport ukubita igiti cy’izamu igarutse Ramadhan asubizamo n’umutwe ikurwamo n’umuzamu usanga aho Mugunga Yves ahagaze gushyira mu izamu biranga ateye unyura hejuru y’igiti cy’izamu.

Kiyovu Sport ubona ko ifite gahunda uyu mwaka wo gutwara igikombe, yazamukanye umupira ku munota wa 86 ufitwe na Riyard Norodien wanatatumye hatsindwa igitego cya mbere atera umupira mwiza mu izamu rya APR FC ukorwaho Gato na Mugenzi Bienvenu watsinzwe igitego cya mbere ahita ashyira mu izamu bihita biba ibitego 2-2.

Ikipe ya Kiyovu Sport kunganya uyu mukino ihise igira amanota 21 iguma ku mwanya wa mbere naho APR FC yo igumye ku munota wa 3 n’amanota 18.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’Umunyarwanda wa Rayon Sports yagiye mu igeragezwa mu gihugu cya Nigeria mu ikipe yiteguye kumutangaho akayabo

APR FC ihagamwe na Kiyovu Sport