in

Animateri arashinjwa gukorera abanyeshuri ibintu bigayitse nijoro.

Mu Ishuri Nderabarezi rya Nyamata ryo mu Karere ka Bugesera, haravugwa igikorwa cyo kunnyuzura abaneyeshuri bashya bo mu mwaka wa kane cyabaye mu ijoro saa yine z’ijoro kandi ngo ubwo cyabaga cyari gihagarikiwe n’umuyobozi muri ririya shuri ushinzwe gukurikirana abanyeshuri [Animateur] ari na we uvugwaho kuba yaragiteguye ashaka guha isomo bariya banyeshuri bashya ngo batazamusuzugura.

Uyu muyobozi ushinzwe gukurikirana imibereho y’abanyeshuri witwa Ntahomvura Erneste, avugwaho kuba yarabwiye abanyeshuri bo mu mwaka wa gatanu, bakajyana bagenzi babo bo mu wa kane mu kibuga saa yine z’ijoro ubundi bakabannyuzura.

Ngo ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 24 Ukwakira 2021, aho bamwe mu banyeshuri n’abarezi bigisha muri ririya shuri babwiye Radio 1 uko byagenze.

Umwe yagize ati “Bakora ijoro bise Welcome to TTC Nyamata day, Night [avuga ko babahaye ikaze kuri iryo shuru].Rero Animateur afata abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatanu, arababwira ngo baze kuza kumufasha kubyutsa abana.”

Yakomeje ati “Mu saa yine, arababyutsa, arabahamagara ngo mubyuke, abwira abiga mu mwaka wa Gatanu ngo baze kumufasha abiga mu mwaka wa Kane bashyashya. Agira amagambo amwe ababwira, bafata imikandara barabakubita.”

Undi yagize ati “Hanyuma mu ijoro ryo ku cyumweru ni bwo byatangiye kumvikana cyane, abantu bari hanze y’Ikigo bumva urusaku n’induru mu macumbi bararamo, biza kumenyekana ko ari abanyeshuri bo mwaka wa Gatanu bakubitaga abo mu mwaka wa Kane, ubona ko ari ibintu byapanzwe.”

Aba barimu bavuze kandi ko usibye kuba aba banyeshuri barakubiswe, banatswe amafaranga y’impamba bari bitwaje gusa ko batunguwe no kumva harahanwe abanyeshuri gusa kandi uwo muyobozi ari we bikekwa ko ari we wari inyuma yabyo.

Umwe yagize ati “Umuyobozi wacu, animateur bitewe ni uko abanyeshuri b’ubushize bamusuzuguraga, yari yapanze gahunda yo gusa n’ubakanze, akabereka ko nta mikino.”

Undi yagize ati “Yabaga yihagaririye aho, bivugwa ko hari abo yateye inshyi, imigeri.”

Umuyobozi w’Ikigo cya TTC Nyamata, Munyaneza Alphonse yavuze ko bazandikira Akarere ibaruwa ihagarika mu mirimo uyu muyobozi uvugwaho aya makosa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugore!ngiyi impamvu utakishimana n’umugabo wawe mu buriri||shaka uko wabikemura utazisenyera.

Amafoto mutabonye ya nyirasenge wa Miss Naomi bivugwa ko yatwaye umutima w’umuhanzi Cyusa.