in

Amwe mu mazina asekeje cyane yadutse mu Rwanda asigaye akoreshwa kuri Twitter .

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter ruri mu zimaze kwigarurira imitima y’abatari bake hano mu Rwanda aho usanga benshi basangizanya ubuzima babayemo kuri uru rubuga.Iyo witegereje amwe mu mazina abarukoresha bagenda biyita birushaho kugutangaza bitewe n’uburyo aba asekeje.

Kuri uru rubuga ubona abantu batandukanye bafite amazina atangaje. Hari nk’uwo usanga yariyise ‘Nta Miyaga’, ‘Naguceka’, ‘Uzagende kuri Moto’, ‘Mbizi nakubwira, n’andi menshi ureba ukibaza uko bayatekereje bikakuyobera.

Aya mazina yose asa nk’aho ari mashya kuko abayakoresha batangiye gukaza umurego mu mwaka utarenze umwe gusa.Aya mazina atuma hari bamwe batamenyekana cyane ko hari ababa badakoreshaho n’amafoto yabo ku buryo akwibasiye kumumenya byakugora.

Aya mazina aherekezwa n’urwenya rutuma benshi basigaye bahoza ijisho. Nk’urugero, uwitwa Koroneri Vaburisi, ugasanga yanditse agira ati “Na n’ubu sindiyumvisha ko twese tuzapfa nta n’umwe ubonye publicité yamamaza umunyu.”

Dore amwe muri ayo mazina asekeje:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya akayabo bizatwara umuntu kugirango ahabwe urukingo rwa Koronavirusi.

Gahongayire na Young Grace bunze mu rya Meddy bashyira hanze amafoto y’imbwa zabo.