in

“Amaze gutwara nka batatu” Kayonza hari abagore bavuga ko umuyobozi w’umudugudu wabo abamazeho abagabo babo abatwara

Mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama hari abagore bakomeje gushyira mu majwi umuyobozi w’umudugudu akaba n’umugore mugenzi wabo witwa Grace Mukantabana ukomeje kubasenyera abatwara abagabo.

Bamwe mu bagore baganiriye na Tv1 dukesha iyi nkuru, bavuze ko uyu muyobozi w’umudugudu wa Rusera wo mu kagari ka Musumba mu murenge wa Nyamirama akomeje kubasenyera.

Hari uwagize ati “Akomeje kudusenyera, amaze gutwara nka batatu, n’urwe yararushenye. Aba bagore bavuze ko uyu Mudugudu wabo atakibana n’umugabo we.

Undi mubyeyi we yavuze ko ubu Mudugudu yamutwaye umugabo we wari ukiri umusore ngo kuko bombi batorokanye bakaba baragiye kwibanira ahandi hatari muri ako gace, doreko ngo adaheruka mu mudugudu ayobora.

Grace we yavuze ko ibyo abaturage bavuga ko abatwara abagabo ari ibihuha, kandi ko amaze imyaka 5 atakibana n’umugabo we. Ni mu gihe umuyobozi w’Akarere ka Kayonza we yavuze ko aba bagore bakwiye kuzana ikirego mu nzego z’ibishinje ubundi hagakorwa iperereza.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Hari abacuruza ibihuha” Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yikomye abanyamakuru ubwo yavugaga ku kibazo cy’ubukene bivugwa ko bwugarije iyi kipe yitegura gukina na APR Fc

Umuhanzi Uncle Austin yashyize hanze indirimbo yise ‘Slow Down’ ari kumwe n’umukobwa w’ikizungerezi witwa Linda Montez – VIDEWO