in

Amavubi y’abakinnyi batuzuye yatangiye neza CECAFA

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatangiye neza itsinda Somalia 1-0 mu mukino ubanza wo mu itsinda A mu irushanwa rya CECAFA U 18.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo, kuri Jomo Kenyatta International Stadium yakinaga haberaga Umukino wahuzaga Amavubi U-18 na Somalia y’abatarengeje imyaka 18.

Ku munota wa 38 w’umukino, umuzamu wa Amavubi yahawe ikarita itukura.

Amavubi ku munota wa 45 yatsinze igitego cya mbere cyatinzwe na Sibomana Bobo Sultan.

Umukino warangiye Amavubi atsinze igitego 1-0 bwa Somalia.

Kuri iyi nshuro CECAFA irigukinwa n’ibihugu 8, U Rwanda ruri mu itsinda A rizakinira kuri Kisumu Jomo Kenyatta International Stadium, amakipe Ari mu itsinda A ni Kenya, Sudan na Somalia.

Itsinda B ririmo Tanzania, Zanzibar, South Sudan na Uganda bakaza baza kinira kuri Bukhungu Stadium iherereye Kakamega.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa APR FC yaciye ibintu nyuma yo gutangaza icyo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoreye abakinnyi be gishobora gutuma AS Kigali ibazukiraho

YegoB Music Top10: Indirimbo icumi zagufasha kuryoherwa na weekend