in

Amateka y’umukinnyi wa filime Hrithik Roshan (Krishina) wabaye umugabo wa mbere mwiza ku isi

Abenshi yadufashije kuryoherwa n’ubuto binyuze muri filime nka Krrish , dhoom 1 na dhoom 2 ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye zatumye aba ikirangirire ku isi , uyu musore wafashwe nk’umugabo mwiza wa mbere ku isi mu myaka yashize ni muntu ki!?

Hrithik Roshan yavutse mu mwaka w’1974 ,avuka ku itariki 10 Mutarama , avukira mu mujyi wa Mumbai mu gihugu cy’ubuhinde , akaba avukira mu muryango ukize ugizwe n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba filime uhereye kwa sekuru kugera Se (Rakesh Roshan) wamwinjije bwa mbere mu mwuga wo gukina filime.

Ni umusore wakuzwe akundwa cyane n’abigitsina gore ariko kandi bitewe no kuvukana ikiganza gifite ibikumwe 2 byatumye akura abo bigana bamutinya kuburyo bamubonaga bagahunga ,ibyatumye nawe yanga urunuka ishuri ariko umubyeyi we amusubizamo intege kugeza arangije.

Uyu musore yakuze akunda kubyina ariko bitewe n’ikibazo cy’urutirigongo yari afite abwirwa n’abaganga ko bibaye byiza yareka ibijyanye no kubyina , icyakora we ntiyabireka kugeza ubwo yinjiye mu mwuga wo gukina film akanabivanga no kubyina byose bigatuma aba icyamamare.

Roshan yagaragaye muri film bwa mbere afite imyaka 6 ari sekuru umukinishije film yitwa Usher ,mu mwaka w’1980 , mu mwaka wa 2000 nibwo Se noneho yamwemereye ko yakina film nyuma yo gusoza amashuri ,icyo gihe ahera kuri film yatumye akundwa cyane yitwa Kaho naa pyar hai,nyuma agenda akurikiza n’izindi zirimo Krrish ,Dhoom 1&2.

Kuva icyo gihe yahise aba icyamamare ndetse ibinyamakuru bitandukanye byo muri Asia binamugira umusore w’uburanga buhebuje uruta abandi ku isi, uyu akaba yarashakanye na suzana Khan bafitanye abana 2 nubwo mu mwaka wa  2014 baje gutandukana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
jeachul
jeachul
1 year ago

kora inkuru zawe cg ufate screen shot wamuswawe hhhhhhhhhhhhhh ndaswenyutse

gukoresha viagra bishobora kugabanya ibyago byo gupfa

Abagabo bakoresha ibinini byongera ubushake (viagra) mu gihe cyo gutera akabariro ntimugipfuye muraramye

Umukobwa ahangayikishijwe n’umukunzi we uramusaba ko baryamana batarakora ubukwe