in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Amashusho y’umunsi:The Ben na Pamella basiganywa kwiruka.

Nyuma y’aho bitangarijwe ko The Ben na Pamella Uwicyeza berekeje muri Tanzania aho barimo kugirana ibihe byiza by’urukundo kuri ubu hagiye hanze amashusho yabo barimo gusiganwa kwirukanka. Mu mashusho The Ben yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yerekanye Miss Pamella na we birukanka ku mucanga w’ikiyaga bikekwa ko ari icya Tanganyika muri Tanzania. The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bamaze iminsi baragiye kuruhukira. Nyuma yo kwambika Miss Pamella impeta, The Ben yahise ajya muri Amerika mu mujyi wa New York aho yahuriye mu kabyiniro na Diamond, nyuma aza kwerekeza muri Tanzaniya aho yagiriye urugendo rw’akazi rurimo no kurangiza imishinga ya Album ye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze ari myugariro wa Rayon Sports yasezeranye n’umukunzi we (AMAFOTO)

Umukobwa yarize ayo kwarika amenye ko atwite inda yatewe n’umupadiri.