in

Amashusho ya Joachiam Ojera arimo kurwanirwa n’abafana ba Rayon Sports buri umwe ashaka ku mukoraho yatumye abantu bacika ururondogoro [Video]

Amashusho ya Joachiam Ojera arimo kurwanirwa n’abafana ba Rayon Sports buri umwe ashaka ku mukoraho yatumye abantu bacika ururondogoro

Ku munsi w’ejo hashize nibwo rutahizamu Joachiam Ojera yagaragaye bwa mbere mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo kuva iyi kipe yatangira kuyikora yitegura sezo 2023/2024.

Uyu mugande wakunzwe n’abatari bacye mu mikino micye yakinnye umwaka ushize mu ikipe ya Rayon Sports, yaje gutungurwa n’abafana benshi b’iyi kipe nyuma yo kumugaragariza ibyishimo bikomeye mu myitozo ye ya mbere n’umutoza Yamen Zelfani.

Amashusho y’uyu musore ubwo yageraga mu Nzove bamwe mu bafana b’iyi kipe bamusanganiye ari benshi Bose bashaka kumusuhuza bamuhobeye ubona ko ari umukinnyi bishimiye cyane kuba yongeye kugaruka hano mu Rwanda ndetse mu ikipe yabo.

Joachiam Ojera kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports byagizwemo uruhare n’abafana b’iyi kipe kubera ko hashize iminsi ubuyobozi bukusanya amafaranga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga hatangwa agera kuri Milliyoni 25 avuya mu bakunzi gusa, ubona ko ari nayo mpamvu ituma bamwishimira cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akeza karigurisha! Rayon Sports yashyize hanze ibiciro bihanitse ku muntu ushaka kureba umukino wa gishuti izakina kuri iki Cyumweru

Hari ibara ritabera imbwa nkubu ninde wagushutse! Umukobwa yabwiwe amagambo asesereza kubera amafoto yashyize hanze yakuyeho umusatsi wose kandi bizwi ku muntu umwe gusa -AMAFOTO