in

Amashirakinyoma ku nkuru yo gutanduka kwa Rayon Sport na Jonathan Ifunga Ifasso

Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana n’umukinnyi w’Umunye-Congo, Jonathan Ifunga Ifasso kubera ikibazo cy’ibyangombwa.

Ejo nibwo haje inkuru y’uko Rayon Sports yamaze gutandukana n’uyu mukinnyi nyuma y’iminsi 17 asinyiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye ko bamaze gutandukana kubera ibibazo by’ibyangombwa bamutumye akabibura.

Ati “Yabuze ibyangombwa twamutumye. Urupapuro rw’inzira (Passports) ndetse n’icyangombwa cy’uko atigeze akatirwa n’inkiko.”

Agaruka ku kuba nta kibazo bishobora guteza iyi kipe akaba yanabarega bikabaviramo guhanwa, yavuze ko nta kibazo kuko basinyanye amasezerano yo gusesa amasezerano.

Ati “Gute se kandi twagiranye amasezerano yo gusesa amasezerano? Nta kibazo na kimwe kizavuka rwose.”

Bivugwa ko Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose ngo yandikishe abakinnyi bazakina imikino Nyafurika ibona itwakwihanganira igihe igihe ibi byangombwa bizabonekera, gusa andi makuru avuga batashimiye urwego rwe bahitamo kuririra kuri icyo baramusezerera cyane ko n’umutoza yari yasabye ko bamwirukana.

Jonathan Ifunga Ifasso 2019-2022 yakiniraga Difaâ Hassan El Jadidi yo muri Maroc yahise asubira iwabo muri DR Congo gukinira AS Nyuki atatinzemo ahita ajya muri AS Simba de Kolwezi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba uzi uko umusore abyina iyo undi musore wamutwaraga abana ashatse! Bamenya yacinye akadiho ivumbi riratumuka mu bukwe bw’umunyamakuru ukunzwe hano mu Rwanda – Videwo

Indangururamajwi Cardi B aherutse gukibita umufana iri kugurishwa akayabo