in

Amasengesho ye ntajya arenga aho aba yicaye! Ibintu byabaye ku makipe yose Reagan Rugaju yasengeye byatumye abatari bake bamunyuzamo ijisho

Amasengesho ye ntajya arenga aho aba yicaye! Ibintu byabaye ku makipe yose Reagan Rugaju yasengeye byatumye abatari bake bamunyuzamo ijisho.

Iyo yageze kuri mikoro asengera amakipe amwe na mwe agiye akomeye kugira ngo abone intsinzi.

Reagan niwe rukumbi wazamuye isengesho asabira Amavubi intsinzi gusa ibyo yasabye ntiyigeze abibona.

Nyuma yo kudasubizwa ku Mavubi, yarongoye arifata asengera Arsenal ko yatwara igikombe, icyo gihe Arsenal yari iyoboye gusa iby’Igikombe byo babyumvishe kuri Radiyo kuko cyaje gutwarwa na Manchester City.

Abonye ibyo kuri Arsenal byanze yarongoye asengera Kiyovu Sports kugira ngo itware igikombe gusa ubu nayo ntiracyizera kuko yacyihereye APR FC ubwo yatsindwaga na Sunrise Fc igitego kimwe ku busa.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yakoze ibyananiye abamurenze: Umunyarwandakazi Sherry Silver yabyinishije umunyacyubahiro imbyino zigezweho (video)

Ndagukumbuye ntabwo bikigezweho: Mukobwa, dore ubwoko bw’ubutumwa 5 bugufi (SMS) wakandikira umusore maze akava mu bye