in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Amakuru mashya ku munyamakuru Jado Castar.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze gushyikiriza ubushinjacyaha bw’U Rwanda dosiye iregwamo umunyamakuru Bagirishya Jean De Dieu wamenyekanye nka Jado Castar.Ni nyuma y’icyumweru akorwaho iperereza.

Jado Castar yatawe muri yombi tariki 20 Nzeri akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano. Jado Castar usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Radio B&B FM-Umwezi ,asanzwe ari na Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Amarushanwa mu ishyirahamwe nyarwanda ry’Umukino wa VOLLEYBALL (FRVB).Castar akaba akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha gifitanye isano no kuba ikipe y’igihugu y’abagore yarirukanwe muri Shampiyona Nyafurika ya VOLLEYBALL yaberaga i Kigali mu minsi ishize.

Byari nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe yumukino wa Volleyball ku isi (FIVB) isanze u Rwanda rwarakinishije muri iyo mikino abakinnyi bo muri Brésil, nyamara bafite ubwenegihugu kandi bitemewe.Nyuma yo gusezererwa rero, Ministeri ya Siporo yatangiye gukora iperereza ngo hamenyekane icyihishe inyuma yibi birego u Rwanda rwisanzemo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere umunyarwenya Kigingi ashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe n’umunyarwandakazi.

MU MASHUSHO: Tumwe mu dushya twaranze ubukwe bwa Mico The Best ||Yaririmbiye umugeni we.