in

Amaso yose niho agiye kwerekeza: Rutahizamu Lionel Messi yamaze gusinyira mu keba w’ikipe y’umukinnyi bahora bahanganye mu Isi y’umupira w’amaguru

Ikipe ihora ihanganye n’ikipe ya Cristiano Ronaldo yo mu gihugu cya Saudi Arabia yari imaze iminsi yifuza umukinnyi wa mbere ku Isi Lionel Messi yamaze kumutsindira.

Rutahizamu Lionel Messi usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina mu minsi yashije nibwo yahawe ibihano n’ikipe akinira ya PSG nyuma aza gusaba imbabazi gusa nubundi byari byaramenyekanye ko Lionel Messi umukinnyi wa mbere ufite amateka ahambaye kurusha abandi bose yamaze gufata umwanzuro wo kuva muri iyi kipe.

Lionel Messi byaravuzwe cyane ko ashobora kwerekeza mu gihugu cya Saudi Arabia cyangwa agasubira mu ikipe yibihe byose kuri we yamugize igihangage kandi yamufashije byinshi mu buzima ya FC Barcelona gusa ntabwo ariko byagenze kuko byamaze kumenyekana ko Lionel Messi yamaze gusinyira ikipe iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y’igihugu cya Saudi Arabia yitwa Al Hilal.

Bikaba bivugwa ko Lionel Messi yahawe miliyoni 522£ kugira ngo asinyire iyi kipe bikaba biteganyijwe ko azerejeza muri Al Hilal amasezerano afitanye n’ikipe ya Paris Saint Germain narangira.

Lionel Messi mu myambaro y’ikipe ye nshya ya Al Hilal yo mu gihugu cya Saudi Arabia.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2022-2023

Bavuye kure! Reba ifoto y’abahanzi b’ibyamamare bo muri Tanzania igaragaza uko bari bameze bakirwana n’ubuzima – IFOTO