in

Amakuru agezweho: RIB yataye muri yombi abantu 4 barimo aba pasiteri babiri bakurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu bakoreye umuyobozi wa ADEPR

Amakuru agezweho: RIB yataye muri yombi abantu 4 barimo aba pasiteri babiri bakurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu bakoreye umuyobozi wa ADEPR.

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane barimo aba pasiteri babiri bo muri ADEPR bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano bagamije kweguza umukuru w’Itorero ry’idini rya ADEPR.

RIB yatangaje ko tariki 27 Ugushyingo aribwo yataye muri yombi Pasiteri Karamuka Fordouard, Pasiteri Mazimpaka Janvier, umuvugabutumwa Rwamakuba Ezechiel hamwe na Nubaha Janvier wari umukirisito wo muri ADEPR.

Aba bose bagize uruhare mugukora urutonde ruriho amazina y’abayoboke b’idini ry’ADEPR ndetse n’imikono yabo bagamije kweguza umukuru w’Itorero ry’ADEPR nk’uko byemejwe na Rwamakuba Ezechiel ubwo yabazwaga akemeza ko barukoze bafatanyije na Pasiteri Karamuka Fordouard.

Aba bose uko ari bane ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe dosiye yabo irigutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu bihinduye isura i Nyarugenge: Hamenyekanye inkuru nziza cyane ku bakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports bari bihebye kubera ibyari byatangajwe

Ubugabo bw’umugabo bwaheze mu mwobo yacukuye mu rukuta ngo ujye umufasha gutera akabariro