Abantu bagitangira gukundana baba bafitanye urukundo rudasanzwe ndetse buri wese yumva mugenzi we atamuva iruhande. Nyamara hari amakosa amwe n’amwe abantu bagitangira gukundana bakora akaba yazambya umubano wabo.
Amakosa abagitangira gukundana bakwiye kwirinda kuko asenya urukundo
Dore amwe mu makosa akwiye kwirindwa n’abantu bagitangira gukundana nk’uko urubuga Elcrema rubitangaza.
1.Kumva mwahorana
Iyo abantu bagitangira gukundana baba bumva bahorana igihe cyose ndetse bakumva ibintu byose bakwiye kubikora bari kumwe.
Ibi ariko ni ikosa rikomeye rishobora kwangiza umubano wanyu kandi mu gihe gito kuko nubwo ari ingenzi cyane, uba unakeneye umwanya wo kugira byinshi ushyira ku murongo byerekeranye n’ubuzima bwawe bwite.
Ikindi kandi guhana umwanya bituma mutarambirana vuba ngo umwe yumve atacyifuza kuba hamwe n’undi.
2.Gusangiza abandi iby’urukundo rwanyu.
Irindi kosa rikwiye kwirindwa n’abantu bagitangira gukundana ni ukwihutira gusangiza inshuti n’abavandimwe amakuru yose yerekeranye n’urukundo rwanyu.Inshuti zawe ntabwo zikwiye kumenya buri kantu kose kaba hagati yawe n’umukunzi wawe, ntabwo zikwiye kumenya amabanga yanyu yose uko yakabaye.Ni byiza ko mwiga gushyiraho umurongo ntarengwa mu byo mubabwira kuko ahanini bashobora kwitwaza intege nke zanyu ugasanga barabasenyeye kandi rutararenga umutaru.
3.Guha agaciro gake inshuti n’umuryango wawe
Iri ni ikosa rikunda guhurirwaho n’abantu benshi bagitangira gukundana aho usanga benshi baha umwanya munini umubano wabo bakibagirwa ko hari inshuti n’umuryango basanganywe.
Nubwo ari byiza ko wita cyane ku rukundo rwanyu rukiri mu ntangiriro, ntibikwiye gutuma wibagirwa ko wari usanzwe ufite inshuti n’umuryango kandi ko nabo bagukeneye.
4.Kumva ko mu rukundo rwanyu ibintu byose bizahora ari byiza
Nta rukundo cyangwa umubano udahura n’imbogamizi, kumva ko rero uwanyu uzahora utunganye ni ukwibeshya cyane.
Niba utekereza gutyo kandi mukiri mu ntangiriro nimugira icyo munanirwa kumvikanaho uzahita wumva ko birangiye ndetse ko ariryo herezo ry’urukundo rwanyu, aho gushakisha uko mubikemura.
5.Kwihutisha gahunda zose
Ibyishimo n’umunezero wo kuba uri kumwe n’umuntu wumva ukunze cyane bishobora gutuma benshi mu bagitangira gukundana bafata imyanzuro yihuse cyane.Iga gutwara ibintu gahoro gahoro ndetse wirinde gutangira gutekereza no kuvuga kuri ya mishinga y’igihe kirekire nk’ubukwe, abana n’ibindi.Mwembi mukwiye kugerageza kubanza gufata umwanya uhagije mukareka umubano wanyu ukabanza gukura mbere yo gutangira gufata imyanzuro ikomeye.