in

Tidjara yahishuye uko abigenza iyo abonye inkumi zije gusura umuhungu we mu rugo.

Umunyamakuru Tidjara Kabendera yavuze ko iyo abakobwa baje gusura umuhungu we mu rugo, abaha rugari bakisanzura ariko akazirikana kuza kumuha impanuro nyuma nk’umubyeyi .

Ni mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV,aho Tidjara yagiriye inama ababyeyi avuga ko kutaganiza umwana ku buzima bw’imyororokere ari amakosa akomeye. Yagize ati ”Kutaganiza umwana wawe wabyaye ni ugutana, njyewe mbyita ubujiji. Twebwe ku myaka yacu ntabwo twigeze tugira ababyeyi batuganiriza ahubwo batwoherezaga ku bandi ugasanga ari nko kutubeshyabeshya ngo njya kwa kanaka”.

Tidjara Kabendera n’umuhungu we .

Yakomeje avuga ko ikintu umubyeyi yaganirije umwana agiha agaciro kuruta ibindi byose yabwirwa n’undi muntu wo hanze. Yongeraho ko ibi usanga ababyeyi benshi batabiha agaciro abasaba kujya bigomwa bakabaganiriza ku buzima bw’imyororokere, ku bubi bw’ubusambanyi kuko utabikora ngo aba ari mu gihombo kandi gikomeye.

Kuri iyi ngingo niho yatanze urugero avuga uko abigenza iyo inkumi ije gusura umuhungu we uri hejuru y’imyaka 20. Yavuze ko kuri we nta kibazo agira iyo uyu muhungu amubwiye ko hari umukobwa uri buze kumusura, ikibazo ahubwo ngo cyaba iyo atabimumenyesheje. Yagize at:”Iyo amukweretse ntibajye mu kigunda ni byo byiza. Iyo uhari akaza agakomanga akicara muri salon ukababisa bakaganira igihe cyagera akagusezera akagenda mba numva nta kintu na kimwe cyo kwishisha gihari.Ahubwo icyo gihe nyine uhora uhozaho kumubwira uti uriya mwana w’abandi ahaaaaa utazakora ishyano!” Yakomeje agira ati” Na wa mukobwa njyewe iyo aje mpita mubwiza ukuri nti we, aka gahungu katazakubeshya karacyari iwanjye. Aha ni iwanjye ntazakubeshye ngo iyi nzu ni iyawe ndayiguhaye”.

Ni kenshi Tidjara avuga ko uretse kuba umuhungu we amufata nk’umubyeyi we ariko ngo amubonamo inshuti nziza agisha inama kandi akamwisanzuraho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakosa ukwiye kugendera kure niba ushaka ko umukunzi wawe mutangiye gukundana mugumana.

Uyu mugabo ni we wa mbere ku isi waciye agahigo ko kumara igihe kirekire yafunze umwuka adahumeka.