in

Amagambo umukobwa atagomba kubwira umusore bakundana kuko ashobora kubishya urukundo rwabo.

Mukobwa , birakwiriye ko wamenya icyo ukwiye kuvuga n’igihe cyo kukivugira mu gihe mu gihe uganira n’umukunzi wawe haba mu butumwa bugufi umwandikira cyangwa muri kumwe kuko hari icyo ushobora kubwira umukunzi wawe ugasanga ubaye ubwa cya gisiga cy’urwara rurerure, ndetse ukaba washyira iherezo ku rukundo rwanyu.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imvugo udakwiriye gukoresha na gato uganira n’uwo wihebeye .

1.Ese koko urankunda?

Ibibazo biragwira! Ntibikwiriye na gato ko wohereza ubutumwa bubaza iki kibazo kuko bica intege umukunzi wawe cyane ko burya abahungu bakunda guhabwa igihe cyabo bakanga cyane gusunikirwa mu kintu. Niba agukunda, azabikubwira abyiteguye kandi simpamya ko uburyo iteka azabivugamo ari mu gusubiza ubutumwa bwawe bumubaza icyo kibazo.

2.Uri kunyicaho?

Rwose! Ukabona umukobwa abwiye umuhungu bakundana iri jambo cg akarimwandikira .Ukuri guhari ni uko niba koko umukunzi wawe ari kukwicaho, hari amahirwe make yo kugusubiza, bivuze ko waba uri guta igihe cyawe unitesha agaciro wowe ubwawe mukobwa. Aho kumwandikira ubutumwa bumeze uko, wamuhamagara ahubwo mukabiganiraho bikagira inzira.

3.Ndakubona!

Ibi abakobwa bakunda kubikora nk’iyo bagiye ahantu bakahabona abakunzi babo nabo bariyo ariko bakirinda kubiyereka ahubwo bakohereza ubutumwa buvuga ibi. Mukobwa mwiza, niba ubonye umukunzi wawe ahantu utatekerezaga ko muhahurira, icya mbere ukwiriye gukora ni ukugera aho ari niba bigushobokera ukamusuhuza, ukamwiyereka akanamenya ko nawe uhari kuko kumuha ubutumwa umwereka ko ubona aho ari byatuma akeka ko umushyiraho za maneko ahubwo.

4.Wari uri mu biki?

Ubusanzwe iki kibazo kijya kumera nko kubaza umuntu uko yari ameze. Ariko kubera uburyo byaba bivuzwemo cyane ko ari mu butumwa aha umuntu atumva ijwi ubivuganye, hari ubwo umukunzi wawe ashobora kumva ko utangiye kumugenzura muri gahunda ze umubonerana cyangwa usa n’ushaka kumushinja amakosa yihariye yamuhugije. Menya imvugo ikwiriye yo gukoresha ku mukunzi wawe.

5.Ndagukunda’ (ku nshuro ya mbere).

Biraryoha cyane kubwira umukunzi wawe ko umukunda kuko bimwongerera icyizere n’urukundo kuri wowe kandi bikamunezeza cyane. Jya ukunda kubimubwira muri kumwe muvugana ndetse no mu butumwa umwandikira nta kosa ririmo rwose. Ariko mukobwa, uzirinde kuba wabanza umuhungu ngo umutange umubwire ko umukunda kuko burya bigaragara nk’aho uri kwiteretera umuhungu n’ubwo nabyo byadutse ariko ni imwe mu ntandaro zo gusuzugurwa no gufatwa nk’icyo imbwa ihaze mu gihe runaka.

6.Tugomba kuganira.

Mukobwa mwiza, uri gukanga nde?! Niba utinyuka koherereza umuhungu mukundana ubutumwa buvuga uku, nta gikanganye wanamuha ubumumenyesha ko byarangiye rwose nicyo yaba ari gutekereza nk’inkurikizi zabyo n’ubwo atari cyo waba ugamije. Iri jambo riraremereye ni nk’impuruza ubundi kandi ryumvikana nk’iritagira ibiganiro byiza.

7.Birarangiye!

Yego, bibaho mu rukundo ko birangira cyangwa urugendo rw’urukundo rwanyu ruhagarara. Tutagendeye ku cyaba kibiteye, gutandukanira n’umusore mukundana mu butumwa bugufi ubwabyo ni agasuzuguro noneho bikaba agakabije iyo ari ibintu atari yiteguye ko byabaho. Twaza gahoro, umukobwa ni utuza agacisha make, mushakane mubiganireho murekane mubyumvikanyeho ariko mutarekaniye ku butumwa buvuga ngo ‘Byarangiye!’

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Neymar aravugwaho koshya Messi wifuzaga kwerekeza muri Manchester City .

Umuhanzi Platini ahishuye indirimbo nshya agiye gushyira hanze.