in

Amafoto:Haji Manara akomeje kuryoshya bikomeye n’abagore be bombi uko ari babiri, yatangaje impamvu yahisemo gushaka abagore 2

Haji Manara akomeje kuryoshya bikomeye n’abagore be bombi uko ari babiri, yatangaje ko kugira abagore babiri bimugira umwami.

Icyamamare mu mupira w’amaguru muri Tanzaniya akaba n’umuvugizi wa Yanga SC Haji Manara yagaragaye mu biruhuko hamwe n’abagore be babiri.

Uyu mugabo uzwiho kuvuga cyane ibya ruhago,yashyize ahagaragara ifoto ye arimo atemberana n’aba bagore be,bituma abantu benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Manara aherutse gushaka umugore we wa kabiri hanyuma agurira umugore we wa mbere imodoka nk’impozamarira y’uko yamuharitse.

Uyu mugabo yavuze ko kugira abagore babiri bituma yumva ko ari umwami kandi bakamwubaha.

Yasobanuye kandi ko umuco wabo utegeka ko iyo ushatse umugore wa kabiri, ugomba guha umugore wa mbere impano yo kumuhoza amarira.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gatsibo: yafashwe akekwaho kwiba insinga zamashanyarazi

Amakuru mashya:kuri ubu inyama zinkorano zikorerwa muri Laboratoire zageze ku isoko nyuma yuko byemejwe ko zishobora kuribwa