in

Amakuru mashya:kuri ubu inyama zinkorano zikorerwa muri Laboratoire zageze ku isoko nyuma yuko byemejwe ko zishobora kuribwa

Ground meat sample burger patty in lab scientist hand. Clean artificial cultured meat in laboratory test tube concept.

Nyuma yo kunoza umushinga byemejwe ko kuri ubu inyama zinkorano zikorerwa muri Laboratoire zishobora gutangira kuribwa.

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Amerika, FDA, cyemeje ko inyama z’inkoko zororewe muri laboratoire zishobora kuribwa n’abantu ntihagire ikibazo na kimwe bahura na cyo.

Izo nyama zitunganywa n’ikigo cyitwa Upside Foods, cyifashisha utunyangingo tw’inkoko zisanzwe, zakuze mu buryo busanzwe hanyuma kikarema utundi tubyara inyama zirererwa ahantu hihariye.

Inyama ziboneka ntaho ziba zitandukaniye n’izisanzwe gusa abahanga basobanura ko inkomoko yazo iba irimo ibindi bintu nk’utunyangingo tw’inyamaswa ziri mu cyiciro cy’imvubu n’inka cyangwa se ingurube.

Upside Foods isobanura ko nk’inka ikuraho utunyangingo ari iziba zidafite uburwayi na bumwe mu gihe ingurube nazo ziba zarapimwe ku buryo zidafite virusi zakwangiza utunyangingo twa muntu.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto:Haji Manara akomeje kuryoshya bikomeye n’abagore be bombi uko ari babiri, yatangaje impamvu yahisemo gushaka abagore 2

Rayon Sports yategeye abakinnyi akayabo ibasaba kuzanyagira Mukura Victory Sports