in

Amafoto ya Miss Burundi mu marushanwa ya Miss Earth 2022 ashobora kuzatuma aza atabwa muri yombi

Leta y’Uburundi ibinyujije muri Minisiteri ifite Umuco mu nshinga zayo, yamaganye umukobwa waserukiye iki gihugu mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Earth 2022 azira ko yambaye ibinyuranyije n’umuco.

Umukobwa witwa Lauria Claudia Nishimwe Nzirumbanje niwe waserukiye u Burundi muri Miss Earth2022, nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto ye yambaye ikariso n’isutiye (Bikini) kimwe n’abandi bahatanye muri iri rushanwa.

Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ari nayo ifite umuco mu nshinga zayo, yahise isohora itangazo rimenyesha Abarundi bose ko bamaganye ibyo uyu mukobwa yakoze ndetse bavuga ko yagiye muri aya marushanwa ku giti cye ataserukiye igihugu cyabo.

Muri iri tangazo banyujije ku rukutwa rwabo rwa twitter bavuze ko bitandukanyije nawe kubera ko yambaye imyambaro yerekana ubwambure bwe kandi binyuranyije n’umuco w’Abarundi.

Lauria Claudine Nishimwe Nzirumbanje afite imyaka 21 y’amavuko, ahatanye na bagenzi be bagera kuri 80 baturuka mu bihugu bitandukanye.

U Rwanda ntabwo rwahagarariwe muri aya marushanwa muri uyu mwaka, uzegukana ikamba azamenyekana ku wa 29 Ugushyingo 2022.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’uweguye kubera inzoga, undi yatawe muri yombi azira urumogi

Amakuru mashya k’urukundo rwa The Ben na Pamela rwajemo agatotsi