in

Nyuma y’uweguye kubera inzoga, undi yatawe muri yombi azira urumogi

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022 mu Mudugudu wa Kabusunzu mu Kagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego.

Amakuru yemeza ko abanyerondo batatu bafatanye umugabo n’umugore urumogi rungana n’ibiro bitatu bahita bajyana umugabo ku Kagari kugira ngo abe ahafungiwe, umugore we ngo baje kumuca ibihumbi 400 Frw kugira ngo bamurekure aragenda arayashaka arayabazanira bahita babarekura banabasubiza urumogi rwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi w’Akagari yamaze gutabwa muri yombi aho ngo akekwaho kwaka ruswa uyu muryango ngo akaba ari amakuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati “ Uwo muyobozi arakekwaho kwakira ruswa, hari umuntu wari ufite urumogi baramufata we n’irondo bamusaba amafaranga ayatanze baramurekura gusa ntituramenya uruhare rwa Gitifu w’Akagari aracyakorwaho iperereza.”

Gitifu Bizimana yakomeje asaba abayobozi kunyurwa n’umushahara bagenerwa ngo kuko ubirenzeho abihanirwa n’amategeko kandi akanakurwa mu kazi.

Ati “ Abakozi bose bakwiriye kunyurwa bakishimira umushara bagenerwa kandi bakirinda ruswa kuko uretse no kuba ari bibi binatuma utakaza akazi ugafungwa.”

Kuri ubu uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’abanyerondo batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu gihe hagikorwa iperereza harebwa uruhare rw’uyu muyobozi mu kwaka ruswa uyu muturage.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Argentine ya Messi yatanze ubutumwa bukomeye ku yandi makipe bizahanganira igikombe cy’isi

Amafoto ya Miss Burundi mu marushanwa ya Miss Earth 2022 ashobora kuzatuma aza atabwa muri yombi