in

Amafoto: umukobwa uvukana na Miss Amanda yambitswe impeta n’umusore wamwihebeye

Umukobwa witwa Linda Kamikazi uvukana na Miss Amanda yambitswe impeta na Eddie Mico umaze imyaka 14 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu ijoro ryo kuwa 11/12/2022 ni bwo uyu musore yateye ivi yambika impeta umukunzi we Linda Rubango Kamikazi usanzwe ari umuhanzikazi ndetse akaba n’umu Producer wanabyize mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Yamwambitse impeta amutunguye cyane, ayimwambika ku munsi we w’amavuko ari nabyo byatumye inshuti ze zimufatisha nk’abagiye kwizihiza isabukuru y’amavuko, kumbi bari ku mugambi mutagatifu w’umukunzi we Eddie Mico. Umukobwa byamurenze ahita asuka amarira y’ibyishimo gusa atazuyaje na we amubwira “yego”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aya makuru nagucike: The Ben ashyize ukuri hanze ku mpamvu zituma atazitabira igitaramo cya Kigampala

“Nzahora nkwibuka nk’intwari yanjye papa ndagukunda” Bad Rama yasezeye ku mubyeyi we witabye Imana mu magambo ababaje