in

Aya makuru nagucike: The Ben ashyize ukuri hanze ku mpamvu zituma atazitabira igitaramo cya Kigampala

The Ben yasobanuye impamvu atazitabira igitaramo cya Kigampala yagombaga gukorera muri Uganda, avuga ko afite akazi kenshi cyane muri iyi minsi.

Mu kiganiro The Ben yagiranye na inyaRwanda.com, dukesha iyi nkuru yasobanuye ko kubera akazi n’ibintu byinshi afite byo gukora atazabasha kwitabira iki gitaramo.

Yagize ati: ”Igitaramo nakivuyemo icyumweru gishize ariko ndabona bakomeje ku cyamamaza ngo ndakizamo, nagize akazi kenshi cyane muri iyi minsi hari ibintu ndi gukora bitansaba kuza.”

Kugeza ubu abategura iki gitaramo bamaze gusimbuza The Ben utazaboneka Bruce Melodie.

Bruce Melodie azahurira muri iki gitaramo n’abarimo Ykee benda, Cindy Sanyu, Lydia Jazmine, Levixone na Ray G .

Ni igitaramo biteganyijwe ko kizayoborwa n’abarimo MC Nario na MC Anita Pendo na bo bazaba baturutse i Kigali.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa bagombye kumubaga nyuma yo kwinjiza mu gitsina cye umuneke yambitse agakingirizo umuheramo

Amafoto: umukobwa uvukana na Miss Amanda yambitswe impeta n’umusore wamwihebeye