in

Amafoto: Kate Bashabe na Vassikov baryohewe n’ubuzima mu mujyi wa Las Vegas

Umunyamideli Kate Bashabe muri iyi minsi uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomeje kuhagirira ibihe byiza aho nyuma yo kuva i New York yerekeje i Las Vegas.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasangije abamukurikira mu mashusho amugaragaraza yishimye cyane ari mu ndege, yongeyeho amagambo agira ati: “Las Vegas ntabwo itwiteguye.”

Ku rundi ruhande yongera kugaragara ageze i Las Vegas, aho yahise ajya muri Palazzo Hotel iri mu zibarizwa ahazwi nka Vinetian.

Musaza we Vassikov yagize ati: “Ijoro rya mbere na mushiki wanjye Kate.” Unarebye neza ubona ko basa nk’abavandimwe b’amaraso.

Hari haciyeho icyumweru Kate Bashabe asangije abamukurikira ibihe yagiriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yageze nyuma gato yo kuva i Paris mu Bufaransa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje: umugeni yigaraguye hasi yenda gusara nyuma yo kubengwa ku munsi w’ubukwe bwe(video)

Umuhanzi ukiri muto yatawe muri yombi azira amafaranga yoherejwe kuri konti ye n’abageni