in

Amafoto; Indege zagonganiye mu kirere zigwa mu rwuri rw’inka

Ubusanzwe Indege ntabwo zikunze kuba zahurira mu kirere kuko uretse Ababa bazitwaye, ku isi haba hari abandi barimo kuzirerberera aho zigeze ndetse n’ibyago zishobora guhura nazo.

Police ya Queensland muri Australia, cyatangaje ko abari mu ndege ebyiri bapfuye nyuma yo kugonganira mu kirere zikagwa mu rwuri rw’amatungo ahitwa Kybong, hafi ya Gympie.

Abakozi bashinzwe ubutabazi bahise batabara iyo mpanuka ikimara kuba,bazana indi ndege y’ubutabazi ahagana saa cyenda z’amanywa ku wa gatatu.

Ku wa gatatu, umuyobozi wa polisi muri Queensland, Brad Inskip yagize ati: “Twabonye amashusho y’indege ebyiri zagonganye…..

Ibi bintu biteye agahinda, kandi ni ibintu byasigaye mu mitwe y’abagize inzego zose zishinzwe ubutabazi.”

Polisi yavuze ko abapilote aribo bari bonyine muri buri ndege, barimo umusaza w’imyaka 80 ukomoka i Caboolture n’undi w’imyaka 77 ukomoka i Glenwood, kandi bose bahise bapfira aho.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Elon Musk yagiye ku rubuga rwe rwa Twitter yongera gusembura abantu bakomeje kwinubira amadorali 8 ya buri kwezi kuri konti ziri Verfied

Hamenyekanye ikipe ya mbere igeze muri Quatar kwitegura imikino y’igikombe cy’isi