in

Elon Musk yagiye ku rubuga rwe rwa Twitter yongera gusembura abantu bakomeje kwinubira amadorali 8 ya buri kwezi kuri konti ziri Verfied

Elon Musk ntabwo asubira inyuma kumafaranga amadorari 8 $ ya buri kwezi yo kwiyandikisha ku bantu bafite konti ziri ”Verified” zifite aka v kubururu, kuva yayigarurira.

Nyiri Miliyari ze yagiye ahura n’ikibazo cyo gusaba amadorari 8 buri kwezi kubakoresha urubuga rwa Twitter ruri Verfied kugira ngo bagumane konti zigenzuwe byizewe kandi bashobore kohereza amashusho maremare kandi ku muntu ufite aka ka v k’ubururu ibyo asangiza bishyirwa imbere, kuvuga, no gushakisha mu buryo bworoshye.

N’ubwo hari umujinya mwinshi wabantu batumva impamvu yayo madorali 8 ya buri kwezi,

Musk yajyiye ku rubuga rwe kuri tweet avuga ko akunda iyo “abantu binubira Twitter kuri Twitter.” Ibi ubwo yabyandikaga yahise assubizwa n’umukoresha wa Twitter iri Verfied wamushinjije gushakira inyungu nyinshi mu bakoresha Twitter ibyo uyu yise kurengera.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddyboo ari mu bicu nyuma y’ibyamubayeho

Amafoto; Indege zagonganiye mu kirere zigwa mu rwuri rw’inka